Posted on 2024-08-28 01:45:16
Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (RSF) rifatanyije n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo Koga ku Isi, na Komite Olempike y’u Budage, basoje amahugurwa y’abatoza b’uyu mukino mu Rwanda, ku bijyanye no kwirinda impanuka zo mu mazi.
Ni amahugurwa yari amaze iminsi icyenda, yitabiriwe n’abatoza 20 baturuka mu makipe 10 y’imbere mu gihugu ndetse n’abasifuzi batanu.
Umudage Sven Spannkrebs watangaga aya mahugurwa yashimye inyota abatoza bagaragaje.
Ati “Ni amahugurwa yari agamije kwigisha abana uyu mukino ariko na none duhugura abatoza ku bijyanye n’impanuka zo mu mazi n’uko zirindwa. Nabonye ari abatoza bashaka kumenya, bafite amatsiko menshi kubera ibibazo bambazaga.”
Umutoza wa Rwamagana Canoe & Aquatic Sports SC, Mukunzi Emmanuel yavuze ko ari amahugurwa bigiyemo byinshi kandi ubumenyi bazabusangiza abandi.
Ati “Ni amahugurwa yari arimo uko twigisha umuntu ugeze bwa mbere mu mazi n’uburyo agomba kwitwara. Ikindi cy’ingenzi ni ibijyanye no kurohora uwarohamye. Tugiye gusangiza abandi ubumenyi, bityo bugere kuri benshi. Dukeneye andi mahugurwa menshi kugira ngo dukomeze tuzamure urwego rw’abakinnyi bacu.”
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Girimbabazi Rugabira Pamela yavuze ko aya mahugurwa yashyizweho nyuma y’ubusabe bw’amakipe.
Ati “Ni amahugurwa yari ingenzi cyane kuko amakipe yahoze abisaba kugira ngo turebeko umukino wacu uzamuka. Bishimiye kuyahabwa ndetse bagaragaje uburyo ubumenyi bagiye kubukoresha mu makipe yabo.”
Binyuze muri iri shyirahamwe, u Rwanda ruri kwitegura kwakira irushanwa ry’ Akarere ka Afurika k’Iburasirazuba "Zone 3" riteganyijwe kuba mu Ugushyingo, rikazitabirwa n’ibihugu icyenda.
Umudage Sven Spannkrebs watangaga aya mahugurwa yashimye inyota abatoza bagaragaje
Umuyobozi wa RSF, Rugabira Pamela n'Umudage Sven Spannkrebs batanga impamyabumenyi ku batoza bitabiriye aya mahugurwa
Aba batoza bavuze ko amahugurwa bahawe yabongereye ubumenyi ku kwirinda impanuka zo mu mazi
Ni amahugurwa yahawe abatoza barenga 20