Nyuma y’igikorwa cyo gushaka impano z’abakinnyi bakiri bato mu kiciro cy’Ingimbi n’Abangavu bazaserukira u Rwanda mu Mikino Olempike y’Urubyiruko izabera i Dakar ho muri Senegal 2026 cyabereye mu Karere ka Karongi taliki ya 22 Ukwakira 2022 ubwo hashakishwaga impano z’abakinnyi bakina umukino wo Koga ariko mu mazi magari ‘Open Water’, kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 10 Ukuboza 2022 cyakomereje mu Mujyi wa Kigali mu Ishuri rya Green Hills mu Karere ka Gasabo, aho abana bari munsi y’imyaka 14 bahatanaga.
Iki gikorwa kiswe ‘YOUTH ATHLETE DEVELOPMENT PROGRAM 2021-2024’, kuri iyi nshuro cyari cyahurije hamwe Ingimbi n’Abangavu 96 bavuye mu makipe Umunani (8) ariyo; Mako Sharks Swim Club yo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, Rwamagana Canoe and Aquatics Swimming Club yo mu Karere ka Rwamagana, Les Daulphins Swimming Club ikorera mu Karere ka Gasabo, Cercle Sportif de Karongi yo mu Karere ka Karongi, Vision Jeunnesse Nouvelle yo mu Karere ka Rubavu, Cercle Sportif de Kigali ikorera mu Rugunga mu Karere ka Nyarugenge, Aqua Wave Swimming Club ikorera mu Karere ka Gasabo na Rwesero Swimming Club ikorera ku Rwesero mu Karere ka Gicumbi.
Nyuma yo kwerekena ibyo bashoboye mu byiciro barushanyijwemo ‘Events’, 174 mu kiciro cy’Ingimbi n’i 117 mu Bangavu, Intoranywa 30 nizo zagaragaje ko zitanga ikizere kuri uyu mwaka wa mbere wo gushaka izi mpano.
Izi Ngimbi n’Abangavu batoranyijwe nyuma yo kurushanwa mu Nyongo ‘Style’ zinyuranye zigizwe na; Breaststroke (Makeri), Butterfly (Bunyugunyugu), Freestyle, na Backstroke cyangwa se Ngarama.
Iki gikorwa cyateguwe ku butanye bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda ‘RSF’, Komite Olempike y’u Rwanda ku nkunga y’Ikigega Olempike ‘Olympic Solidality, ni igikorwa kizamara imyaka Ine (4), hashakishwa impano z’abakiri bato bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike y’Urubyiruko ku rwego rw’Afurika izabera i Maseru mu gihugu cya Lesotho n’iyo ku rwego rw’Isi izabera i Dakar muri Senegal mu 2026, ari nayo ya mbere izaba ibereye ku Mugabane w’Afurika ku rwego rw’Isi.
Ikigega Olempike kizakorana n’imikino ine mu Rwanda ariyo; Umukino wo Koga, Tennis ikinirwa ku Meza, Tennis ikinirwa ku Bibuga ndetse n’umukino w’Amagare.
Bagaruka kuri iki gikorwa, yaba Fidel Kajugiro Sebarinda wari intumwa ya Komite Olempike, Bazatsinda James Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga na Rusamaza Alphonse uyobora Ikipe ya Cercle Sportif de Kigali, bashimye iki gikorwa ndetse banavuga ko bizeye ko Impano zizakivamo zizatanga umusaruro ku gihugu mu gihe kiri imbere.
Bwana Fidel Kajugiro Sebarinda yagize ati:”Turashima Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda ku mbaraga zashyize mu gutegura iki gikorwa. Nyuma yo gushaka Impano mu bakinnyi bakina mu Mazi Magari, kuri iyi nshuro abakinira muri Pisine nabo ushingiye ku mubare muri kwibonera, hari ikizere ko mu Mwaka w’i 2026 uzagera hari abakinnyi koko bari ku rwego rwo guserukira i gihugu ku rwego mpuzamahanga by’umwihariko muri ariya marushanwa”.
Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga, Bwana Bazatsinda James ati:”Nk’Ishyirahamwe twishimiye iki gikorwa, kuko byerekana ko mu gihugu Umukino wo Koga uhari, icyari cyarabuze aria ho kwigaragariza”.
“Ushingiye kumbaraga abakinnyi bari gushyira mu gushaka imyanya myiza by’umwihariko n’imbaraga abatoza bari gushyiramo, nta gushidikanya ko bazaduhesha umusaruro”.
“Nyuma yo gutoranya izi mpano zigaragaje uyu munsi, zizongerwaho izo twabonye i Karongi, bose bazajye bakurikiranirwa bya hafi n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu na Diregiteri Tekinike w’Ishyirahamwe, babahe ubundi bumenyi buzabafasha kuzamura urwego no kuzaduhagararira neza mu Myaka iri imbere”.
Mu izina ry’abafite amakipe no mu izina ry’ababyeyi, Rusamaza Alphonse we yagize ati:”Twahisemo gutangirana abakinnyi bakiri bato kuko nibo umuntu amarana igihe kirekire”.
“Mbere twafataga abakinnyi batandukanye barimo n’abakuru, ariko nyuma tukababura. Kuri iyi nshuro ababyeyi barabyumva, akaba ari nawo musaruro mubona by’umwihariko kuba abakiri bato biganje muri uyu mukino ku rwego rwo hejuru”.
Asoza yagize ati:”By’umwihariko turakomeza gushyira imbaraga mu gusaba ababyeyi kuba hafi y’abana no kuzana abana babo kwitabira uyu mukino, kuko ari umukino mwiza kandi uzabagirira akamaro”