Posted on 2022-03-02 21:09:06
Abatoza bo mu makipe atandukanye y’umukino wo koga mu Rwanda batsindiye urwego rwa kabiri rw'imitoreze kurwego mpuzamahanga
Abatoza bo mu makipe atandukanye y’umukino wo koga mu Rwanda batsindiye urwego rwa kabiri rw'imitoreze kurwego mpuzamahanga
Aya mahugurwa yatangiye
ku wa 21 asozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022 muri Kigali
atanzwe n’inzobere yitwa Mr. Rick Powers yoherejwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga
ry’umukino wo koga (FINA).
Rafiki Jean Claude mu
izina ry’abahuguwe yavuze ko uwananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yahuguwemo
(practice) atakomeje amahugurwa ari yo mpamvu hasoje bake.
Rafiki niwe wavuze ijambo mu izina ry’abandi batoza, imbere y’abayobozi ba RSF, umutoza Rick Powers na Salama Umutoni waje ahagarariye Komite Olempike nka Visi Perezida wa kabiri
Ndori Jimmy umwe mu
batoza basoje aya mahugurwa yabwiye abanyamakuru ko mu Gushyingo bakoze
amahugurwa hifashishijwe ikoranabuhanga (online) bagera muri 40, ariko nyuma
hasigaramo abatoza 18 ariko bamwe bakomeza amahugurwa babishoboye, abandi
ntibabasha gikomeza, yagize ati “byari bikomeye cyane kubera ko gutegura
umwitozo, kuwusobanura, muri abo batoza harimo abatoza 12 nibo bashoboye kubona
izi “Certificates” za “level 2”).
Ndori yavuze ko ubumenyi bahawe bagiye kubushyira mu bikorwa nk’uko byasabwe na Girimbabazi Pamela, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda (RSF).
Pamela yabwiye abo
batoza ko Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda rifite gahunda yo kuzamura
iyi siporo bihereye mu guha ubumenyi abatoza.
Girimbabazi Rugabira Pamela umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda
Nyuma yo gushimira
umutoza watanze aya mahugurwa yashimiye n’abatoza bitabiriye aya mahugurwa ku
rwego rwa mbere.
Umuyobozi w’ishyirahamwe
ry’umukino wo koga mu Rwanda yijeje aba batoza ko kuba bagize urwego rwa kabiri
n’urwa gatatu bazaruhabwa, yagize ati “dufite “mission” yo kwita kuri “skills”
kuko siporo itera imbere biturutse ku batoza”.
Pamela yatangarije abanyamakuru ko aba batoza bazabakurikirana kugira ngo bamenye niba ibyo bize babishyira mu bikorwa yagize ati “mu kubakurikirana nka Komite dufite “communication” tuzakoresha mu kubakurikirana tukamenya ko bari kuzamura ba bakinnyi bari kure tutajya tubona”.
Yakomeje avuga ko kugira
ngo u Rwanda ruzazane umudali mu mikino Olempike bizagirwamo uruhare n’abatoza
bahawe ubumenyi.
Abatoza bitabiriye aya mahugurwa si ab’i Kigali gusa kuko haje n’abaturutse mu Karere ka Rubavu, Karongi n’abo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Visi Perezida wa kabiri muri Komite Olempike y'u Rwanda Madamu Salama Umutoni yashimiye abatoza botabiriye ayamahugurwa abaha ubutumwa bwa perezida wa komite olempike bwo kubashimira ndetse abizeza ubufatanye mumishanga igamije kuzamura ubumenyi bw'abatoza bigamije guteza imbere umukino wo koga mu Rwanda. Madamu Salama kandi yashimiye ishyirahamwe RSF uburyo rikomeje gushyigikira abanyamuryango baryo ndetse n'imbaraga rigaragaza mukuzamura uyu mukino. Yashije ijambo rye yizeza ishyirahamwe ndetse n'abatoza ubufatanye bwa Komite Olempike mwiterambere rya siporo yo koga mu Rwanda
Amafoto: