Posted on 2021-01-11 09:11:42
Perezida Pamela na Komite Nyobozi bafatanyije kuyobora ishyirahamwe ry'umukino wo koga mu Rwanda basuye amakipe y’umukino wo koga (Amafoto)
Abayobozi b’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (RSF)
bashoje igikorwa cyo gusura amakipe yo hirya no hino mu gihugu nkuko bari barabyijeje abanyamuryango b'ishyirahamwe ry'umukino wo koga mu Rwanda mu nama y'Inteko Rusange yateranye taliki02/08/2020. Iki gikorwa cyabaye guhera taliki 14/11/2020
kugeza taliki 06/12/2020, urugendo rwaranzwe no kureba uko amakipe abayeho , kuganira ninzego z'ubuyobozi bw'amakipe, kuganiriza
abakinnyi no kubaha impano.
Impano yatanzwe igizwe n’imyambaro yo kogana y’abahungu
n’abakobwa aho buri kipe yashyikirijwe imyenda icumi.
Tariki ya 14 Ugushyingo, ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda buyobowe na Girimbabazi Pamela bwasuye ikipe ya Karongi yitwa C.S.Karongi naho tariki ya 15 Ugushyingo 2020, hasurwa andi makipe atatu yitoreza mu Karere ka Rubavu ari yo:Rubavu Sporting club, Gisenyi beach boys ndetse na Vision Jeunesse Nouvelle.
Ikipe ya C.S Karongi ikorera mu karere ka Karongi
Ikipe ya Rubavu Sporting Club ikorera mu karere ka Rubavu
Ikipe ya Gisenyi Beach Swimming Club ikorera mu karere ka Rubavu
Ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle Swimming Club Ikorera mu Karere ka Rubavu
Tariki ya 20 Ugushyingo hasuwe ikipe ya Rwamagana Canoe and Aquatics Sports naho tariki ya 21 Ugushyingo 2020 hasurwa ikipe yaRwesero Swimming Club yo mu karere ka Gicumbi.
Tariki ya 20 Ugushyingo 2020 hasuwe Club ya Rwamagana ndetse bayiha impano kimwe no mu yandi makipe
Taliki ya 21 Ugushyingo 2020 hasuwe club ya Rwesero Swimming Club ikorera mu karere ka Gicumbi
Ikipe ya Les Daulphins Ikorera mu Karere ka Nyarugenge
Ikipe ya Aquawave Swimming Club ikorera mu karere ka Gasabo
Ikipe ya Cool Water ikorera mu karere ka Kicukiro.
Girimbabazi Pamela, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo
koga mu Rwanda, yatangarije abakunzi b'umukino wo koga intego yo gusura amakipe,
ati “ibiganiro twagiranye byibanze ahanini kw’iterambere rya siporo yo koga mu
Rwanda ndetse no kuzamura impano ku bana bakiri bato ndetse no kurwanya
ibiyobyabwenge ku bakinnyi”.
Yakomeje agira ati “twaganiriye kandi kuri gahunda yo
gukangurira ama “Clubs” gukomeza ingamba zo kwirinda Covid-19 ndetse no
gukomeza imyitozo yo ku butaka mu gihe tugitegereje isubukura ry’umukino wo
koga mu Rwanda”
Pamela wamenyekanye mu ikipe y’Igihugu y’umukino wo koga
wagiriwe icyizere cyo gutorerwa kuba Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga
mu Rwanda (RSF) yakomeje asobanura iby’ingendo batangiye zo gusura amakipe
hirya no hino mu gihugu ndetse n’ingamba bafite mu guteza imbere iyi siporo
agira, ati “ni urugendo rwo kuba iruhande rwa Club ikatumenya natwe
tukayimenya, tuzi ko i Karongi hari Club ikomeye y’abana bitoreza mu mazi kandi
b’abahanga, indi ntego ni ukubahumuriza kuko siporo yacu itaremerwa muri ibi
bihe bya COVID-19,ariko imikino nisubukurwa abakinnyi bazitabwaho, abakinnyi
twabasabye kwiga neza kuko utize no mu minsi iri imbere ntacyo byagufasha muri
siporo”.
Kuba abakobwa bakiri bake mu mukino wo koga na byo Pamela
yagize icyo abivugaho ati “abakobwa twabaganiriyeho cyane ko batagomba kwitinya
bagomba kuza mu mukino wo koga kuko nabo barashoboye kandi bafite amahirwe
cyane yo kuzitwara neza bakomeje gukunda umukino bakitwara neza”.
Ubwo yabazwaga uko abona abakinnyi bo mu Karere ka Karongi,
yasubije ko hariyo abakinnnyi batanga icyizere ko nibakomeza gukora imyitozo
bizabageza kure ati “ibyiza biri imbere ku ikipe ya Karongi nibakomeza gukorera
hamwe, twaje dusanga abenshi ari urubyiruko bakiri bato twaganiriye na Komite
y’aho twumvikana ko bagiye gushyiramo imbaraga kugira ngo bongere bazamuke
bazitware neza bazagire ubuzima bwiza mu minsi iri imbere”.
Abanyamuryango b'ishyirahamwe ry'umukino wo koga mu Rwanda bishyimiye iki gikorwa doreko banavugaga ko iyi komite itangiye gushyira mubikorwa inshingano zayo yatorewe harimo no kwegera ama clubs yose ntawuhejwe. Bityo mu myaka iri imbere u
Rwanda ruzabe rufite abakinnyi bazana imidari mu marushanwa mpuzamahanga.
Iki akaba ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda ikoze mu gihe gito imaze igiyeho kuko yatowe mu ntangiriro za 2020.