myinshi.
Mu Kiganiro yahaye Itangazamakuru nyuma y’iri rushanwa, Umuyobozi w’Akarere ka
Bugesera, Mutabazi Richard yagize ati:“Ndashimira abakinnyi bitabiriye iri
rushanwa, kuko bafasha Igihugu kubona impano zizagiserukira mu marushanwa
atandukanye yaba ay’imbere mu gihugu no ku rwego Mpuzamahanga. Abakiri bato
ndabakangurira ko bashishikarira kwitabira Umukino wo Koga kuko urimo amahirwe
menshi”.
Mutabazi Richard uyobora akerere ka Bugesera, yari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa ndetse akaba yishimiye ko akarere ke kakiriye iyi mikino
Yakomeje agira ati“ Twagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga
mu Rwanda, mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo Akarere ka Bugesera kagira ikipe
y’umukino wo Koga kandi byatanze umusaruro. Hari kandi gukomeza imikoranire mu
buryo butandukanye, ku buryo n’igihe ikipe itarashingwa, amarushanwa
itandukanye y’umukino wo Koga yazajya akinirwa mu Karere kacu, natwe
nk’ubuyobozi tubigizemo uruhare, aho kuba Ishyirahamwe gusa”.
Ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga, Umuyobozi waryo, Madamu
Girimbabazi Rugabira Pamela, agaruka kuri iri rushanwa yagize ati: “Turishimira
ubwitabire bw’abakinnyi, cyane ko iri rushanwa ryakinwe abana bari mu biruhuko.
Twabonyemo impano nshya kandi ibi bitwereka ko ari ikimenyetso simusiga ko umukino wo Koga uri kuzamuka ku rwego rwiza. Uretse kurushanwa, abaryitabiriye
twabageneye ibikoresho bitandukanye, bizabafasha gukomeza gukarishya imyitozo,
cyane ko mbere y’uko basoza ibiruhuko nabwo bazakora irindi rushanwa hagamijwe
kureba ko urwego rwabo rwazamutse kurushaho.”
Nyuma
yo gufasha ikipe ya Cercle Sportif de Karongi kwegukana iri rushanwa, aganira
n’Itangazamakuru, Nyirabyenda Neema yagize ati:“Ndishimira ko ikipe yacu yahize
izindi uyu munsi. Kuba uwa mbere ntabwo ari ibintu biba byoroshye ariko
twakoze iyo bwabaga kugeza tubigezeho. Ibikoresho twahawe bigiye kurushaho
kudufasha kwitegura andi marushanwa ari imbere kandi intego ni uguhora turi aba
mbere nk’uko twabyiyemeje.”
Uretse abayobozi b’amakipe atandukanye, iri rushanwa ryitabiriwe n’Umuyobozi muri
Minisiteri ya Siporo ushinzwe Siporo n’Iterambere, Rwego Ngarambe, Umuyobozi
w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino
wo Koga mu Rwanda, Madamu Rugabira Girimbabazi Pamela.