Posted on 2024-08-28 02:34:05
Mu gihe habura iminsi 30 gusa ngo manda ye y’imyaka ine igere ku musozo, Girimbabazi Pamela uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Koga, yavuze ko afite ishyaka ryo gukomeza kuwuzamura ndetse yiteguye gukomeza kuyobora mu gihe yagirirwa icyizere n’abanyamuryango.
Mu nama y’Inteko Rusange Isanzwe yabaye ku wa 23 Ukuboza, abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga bemeje ko ku wa 20 Mutarama hazaba indi idasanzwe iziga ku bijyanye n’amatora ya komite nyobozi nshya dore ko abayoboye uyu munsi bazasoza manda yabo ku wa 26 Mutarama 2024.
Aganira n’abanyamakuru, Girimbabazi Pamela yavuze ko hari ibyo yishimira bagezeho mu myaka ine ishize akurikije intego yinjiranye muri iri Shyirahamwe mu 2020.
Ati "Ngendeye ku ho twasanze Federasiyo iri, habayeho intambwe igaragara. Nari mfite intego ko hazamurwa cyane abatoza n’ubumenyi bwabo, hazamurwa abasifuzi n’ubumenyi bwabo, iyo ibyo ubifite mu bijyanye na tekinike, n’ibindi bihita bizamukiraho."
Yakomeje agira ati "Ikindi kigaragara navuga nishimiye ni uko abakinnyi bagarutse. Mbere habaga hari itsinda ry’abantu batarenze 30 baje mu irushanwa ry’igihugu ariko ubu haraza abarenze 150, bose bifuza koga ngo turebe abaduhagararira kandi ukabona ko bashoboye."
Girimbabazi yongeyeho ko ibyo byose byamaze gukorwa kuko ubu abatoza bahuguwe ndetse hashyizweho komisiyo itegura amarushanwa na komisiyo y’abakinnyi.
Gusa, yashimangiye ko amakipe agikeneye ubushobozi kugira ngo abashe kwita ku bakinnyi bayabarizwamo.
Ku bijyanye no kuba yakongera kwiyamamariza kuyobora iri Shyirahamwe ryo Koga, Girimbabazi yavuze ko ibyo bizagenwa n’abanyamuryango kuko we agifite ishyaka ryo kuzamura umukino yakinnye.
Ati "Habaye hari ushoboye gukomerezaho byaba ari byiza, kuri njyewe mfite ishyaka ryo gukorera umukino nakinnye imyaka igeze ku 10, njya mu Mikino Olempike no mu marushanwa mpuzamahanga, nabonye aho abandi bageze nkavuga nti no mu Rwanda birashoboka."
"Amahirwe y’iyi myaka navuga ngo ni ibiri kuko haje COVID-19, hari ibimaze kugaragara, abanyamuryango nibangirira icyizere nzakomeza nzamure umukino wo Koga."
Girimbabazi Rugabira Pamela yahagarariye igihugu mu Mikino Olempike ya Sydney 2000, Athènes 2004 na Beijing 2008.
Girimbabazi Pamela yavuze ko afite ishyaka ryo gukomeza gukorera umukino yakinnye imyaka 10
Girimbabazi ayobora Ishyirahamwe ry'Umukino wo Koga kuva mu 2020 mu gihe manda ye izarangira ku wa 26 Mutarama 2024